GUSHYIRWAHO IKIMENYETSO

Gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana ihoraho Kubera intambara ikomeye yabereye mu ijuru hagati ya Kristo na Satani, yatumye mu ijuru haba imitwe ibiri : abayobotse Imana bitwa abamalaika bera, naho abayobotse Satani bitwa abadaimoni. (Ibyahishuwe 12:7). Satani amaze gutsindwa aracibwa, ajugunywa mu isi, yibasira ikiremwa muntu, maze agusha umuntu mu cyaha cyo kunyuranya n’Imana. Uhereye icyo gihe…

Ibuye rivuye k’Uwiteka

“Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.”Daniyeli 2:45 Iri buye: Ryabonywe na Nebukadinezari “Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n’intoki, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’ibyuma n’ibumba, rirabimenagura. Nuko…

AKAGA KIHISHE MU KURYA INYAMA

AKAGA KIHISHE MU KURYA INYAMA Nshuti bavandimwe dukunda twifuje kubagezaho iyi nyandiko ivuga ku kaga gakomoka mu kurya inyama. Nubwo kuzivuga nabi bisa no kwiteranya na benshi kubera uburyo zikunzwe, igihe kirageze ngo abantu basobanukirwe ko uburyo bwose bazikundamo zitazabura kuzanira ingaruka mbi ubuzima bwabo, kandi baca umugani ngo: “Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.” Nubwo benshi bazihinduye incuti bigatuma…

AMAKARA NI UMUTI

Amakara y’intusi (eucalyptus) : aya makara y’intusi umurimo wayo ni ukunyunyuza imyanda iri mu mara. Amakara y’ibiti afite umumaro mwinshi mu murimo wo kuvura, aho ubwo bushobozi bushingiye ni mu kunyunyuza imyanda. Byaba binyuze mu kuyanywa cyangwa kuyarambika ahari kukubabaza ku ruhu, amakara afite ubushobozi bwo gutāngīra uburozi n’imbuto z’indwara, ndetse n’amazi mabi aboneka mu…

IYOBOKAMANA NO KWIRINDA

Kubera ko icyaha cyagejeje umuntu kure, kikamusigingiza muri byose. Kwirinda ni imwe mu nzira Imana ikoresha ngo ivugurure ubwenge, impagarike ndetse n’iby’umwuka mu muntu. Ku rundi ruhande satani na we ateza kutirinda ngo yice ubwenge, impagarike kandi arimbure iby’umwuka by’abo ashaka kuzisasira. Ubu ibibazo byinshi biri mu isi no mu itorero impamvu yabyo nyamukuru ni…

Kugira Imana nyambere muri byose

Kugira Imana nyambere muri byose Imana yaraturemye, ducumuye iraducungura, iyo dushaka kuyumvira iduha imbaraga y’Umwuka Wera, twakwiyemeza kuyikorera ikaduha abamalayika bo kudufasha. Umuntu usobanukiwe n’ubwiru yiyemeza kuba uw’Imana iby’isi ntibyongere kumutwara ingamira. Yanga ubunebwe ariko mu mwete wo gukora ibye ntibimubuza kugira Imana nyambere. “Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza…

UKUZA KWA YESU

Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.” 2Petero 3:3-4 Noneho ntibigitinze Yesu araje ibimenyetso byo kuza kwe tubibona  haba mu mihindagurikire y’ibiri mu isanzure, gushayisha no kudatinya…

KUZA KWA YESU KUGARAGARIRA MU BYAREMWE

Amahano mu byaremwe Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. Yesaya 24:5-6 Kononekara tukubona mu kirere, ku butaka, ku nyamaswa no ku bantu: Mu 1975 habayeho gutoboka kw’agakingirizo k’izuba (Ozone) byongera ubutayu…

IBIBAZO BITATU UMUNTU WESE UFITE UBWENGE AGOMBA KWIBAZA

Muraho bene data tubaramukije mu izina rya Yesu ngo Uwiteka abahire kandi abahe Umugisha! Mwese mumenye ko turi ku isi tutarahishyize. Hari uwaturemye, turi umutungo we bwite.  “Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge” 1Abakorinto 6:19 Twishimire rero ko Ajya kuturema yaduhaye ubwenge butekereza akaturutisha ibindi biremwa, ariko kandi kubaho utibaza impamvu uriho n’icyo usabwa mu minsi uzamara,…

AGACIRO K’AMATEGEKO Y’IMANA

1. Ntashobora guhinduka “Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.” Zaburi 119:160. “Uwiteka ntakiza abanyabyaha abanje gukuraho amategeko ye kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwe mu ijuru no mu isi. Imana ni umucamanza, n’umurinzi wo gukiranuka. Gucumura itegeko ryayo incuro imwe mu kantu gato naho kaba…

GUSENGA IBISHUSHANYO

“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.” (Kuva 20:4-6) “Ariko…