Kugira Imana nyambere muri byose

Kugira Imana nyambere muri byose Imana yaraturemye, ducumuye iraducungura, iyo dushaka kuyumvira iduha imbaraga y’Umwuka Wera, twakwiyemeza kuyikorera ikaduha abamalayika bo kudufasha. Umuntu usobanukiwe n’ubwiru yiyemeza kuba uw’Imana iby’isi ntibyongere kumutwara ingamira. Yanga ubunebwe ariko mu mwete wo gukora ibye ntibimubuza kugira Imana nyambere. “Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza…

UKUZA KWA YESU

Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.” 2Petero 3:3-4 Noneho ntibigitinze Yesu araje ibimenyetso byo kuza kwe tubibona  haba mu mihindagurikire y’ibiri mu isanzure, gushayisha no kudatinya…

KUZA KWA YESU KUGARAGARIRA MU BYAREMWE

Amahano mu byaremwe Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. Yesaya 24:5-6 Kononekara tukubona mu kirere, ku butaka, ku nyamaswa no ku bantu: Mu 1975 habayeho gutoboka kw’agakingirizo k’izuba (Ozone) byongera ubutayu…

IBIBAZO BITATU UMUNTU WESE UFITE UBWENGE AGOMBA KWIBAZA

Muraho bene data tubaramukije mu izina rya Yesu ngo Uwiteka abahire kandi abahe Umugisha! Mwese mumenye ko turi ku isi tutarahishyize. Hari uwaturemye, turi umutungo we bwite.  “Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge” 1Abakorinto 6:19 Twishimire rero ko Ajya kuturema yaduhaye ubwenge butekereza akaturutisha ibindi biremwa, ariko kandi kubaho utibaza impamvu uriho n’icyo usabwa mu minsi uzamara,…

AGACIRO K’AMATEGEKO Y’IMANA

1. Ntashobora guhinduka “Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.” Zaburi 119:160. “Uwiteka ntakiza abanyabyaha abanje gukuraho amategeko ye kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwe mu ijuru no mu isi. Imana ni umucamanza, n’umurinzi wo gukiranuka. Gucumura itegeko ryayo incuro imwe mu kantu gato naho kaba…

GUSENGA IBISHUSHANYO

“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.” (Kuva 20:4-6) “Ariko…