ABASIGAYE BATANDUKANIYE HE N’AKAZUYAZI?

Ikibazo kirebana n’ibya Laodokia, kirakomeye kandi giteye isi urujijo mu by’iyobokamana. Dusobanukirwe ! Laodokia, ni igihe cya 7 mu bihe birindwi by’Itorero. Icyo gihe cya 7 cyo kumusozo w’amateka y’Itorero, kibonekamo amatorero 2 abereyeho igihe kimwe, nk’uko mu gihe cyaYesu hariho Itorero rye ribereyeho igihe kimwe n’iry’Abayuda.  Aya mateka  y’itorero  avugwa mu buryo bubiri :…

AKAMARO KO KURYA IBIBISI (igice cya mbere)

AKAMARARO K’AMAGARA MAZIMA   “Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.” Itangiriro 1:29   “Ubutaraga bw’impagarike ntibwizana burategurwa kandi bukitabwaho, indyo yuzuye no gukoresha umubiri buri gihe nibyo bigega bibiri bihunitsemo  amagara mazima” Pr. A Creff   “Reka ibyokurya byawe…

INDWARA Z’UMUTIMA

Nshuti bakundwa, amagara araseseka ntayorwa, kandi « Ubutaraga ni ubutunzi; ni bwo bukire bukomeye abantu bapfa bakwiriye kugira. Ubukungu, ubumenyi, n’ibyubahiro bishakishwa igiciro gihanitse, n’ubwo byagusaba imbaraga n’ubuzima. Nta na kimwe muri izi nyungu cyaguhesha umunezero, uramutse udafite amagara mazima. Ni icyaha gikomeye cyane kugwa nabi ubutaraga Imana yaduhaye, kuko buri gahanyu tubukoresheje gacogoza ubuzima…

KWIRINDA NI IKI?

Kwirinda ni ukwibuza ibyakwangiriza, ni ukwigomwa ugeze imbere y‘ibyowemerewe. Ni ukuba kurugero rubikwiriye, ni ukwitegeka mu magambo, mu myambarire no mu myifatire. „Uwirinda yirinda muri byose Mwebwe ubwanyu n‘umwuka wanyu, n‘ubugingo n‘umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacuYesu Kristo azaza.“ (1 Abatesaloniki 5:23) Ndabinginga mu izina rya Kristo ngo mushyire gahunda mu mitima yanyu…

UMUNTU W’IMANA MU MINSI IHERUKA

IKI NI ICYIGISHO CYATANZWE NA  NTAKIRUTIMANA EMMANUEL MURI MUHABURA INTEGRATED POLYTECNIQUE   Wakwibaza ngo ni inde utari uw’Imana? Igisubizo ni iki ngo ntawe. Kuko ababi n’abeza ni Yo yabaremye. Iyo wabyawe ubwa kabiri ni ho uba ubaye uw’Imana nyawe, iyo wihannye ukatura ibyaha, no kubireka uba ubaye umwana w’Imana nyawe. “Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka…

KWITANGIRA UMURIMO W’IMANA BUSHYA

Iminsi ntihwana, haba ubwo umurimo w’Imana ukozwe mu buryohe abantu bakakirana ukuri ubwuzu, nyamara umwanzi aba arekereje ashaka inzitizi zose yatambika mu nzira y’ukuri. Muri icyo gihe ni bwo abakozi b’Imana baba bagomba gukorana kwihangana, gushinyiriza no kongera umwuka wo kwitambaho igitambo. Ibi si bishya Luteri yahanganye n’ubupapa agera ku ntsinzi, ariko ubwaka bukaze n’ibitekerezo…

GUKUMIRA INDWARA N’INGESO MBI MU MURYANGO NO MU ISI

Aya magambo tugiye kwiga ndetse no gusesengura “Wa muturage w’isi we, ubwoba n’urwobo n’umutego bikugezeho.” Yesaya 24: 17 Ubwoba buvugwa aha ni ibyibasira umubiri. Abari ku isi bibasiwe na byinshi twavuga indwara, inzara ndetse n’ibindi. Indwara ziterwa n’ingeso mbi, guhangayika, ihererekanyamurage, umwanda, imirire mibi, gusaza kw’ingingo, ndetse n’ubwoba. Ingeso mbi tuvuga aha ni nk’ubujura, ubunebwe,…

UBUKRISTO BUZIMA IMANA YEMERA

Iki ni icyigisho gisoje mu materaniro ari kubera muri MUHABURA INTEGRATED POLYTECNIC Mu busanzwe habaho ibintu bizima n’ibyiganano, rero muri iki cyigwa turarebera hamwe ubukristo buzima Imana yemera. “Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.”  Matayo 5:8 Umutima uvugwa hano si wawundi utera maraso ahubwo ni umutima umuntu yizeza. Abantu bakenewe kandi bazabona Imana…

ICYO TWIGIRA KURI ELISA

Elisa ni we muhanuzi w’amahoro wagaburiye abanzi b’igihugu cyabo igihe bari bagiteye kandi ari we bashaka cyane (2 Abami 6:8-23), ariko ntiyabuze guhamagaza idubu zikica abana bigize ibyigomeke bo muri Isirayeli igihe bamusuzuguraga bamuserereza.   “Elisa yari umuntu w’umugwaneza ufite umutima w’imbabazi; ariko yashoboraga no gukariha nk’uko bigaragarira mu byo yakoze mu nzira ijya i…

AKAGA KO GUKUNDA INDAMU MBI

Icyitegererezo kuri Balamu   Yananiwe kuba umunyakuri (kudashobora kwerura ukuri) Yakunze gushyeshyengwa Yakunze ibiguzi   “Balamu yari umuhanuzi w’Imana kandi yari umuntu mwiza. Nyamara yaje guhakana yirundurira mu gukunda indamu, nuko akunda ibiguzi byo gukiranirwa. Ubwo Balaki yamutumagaho intumwa, yari afite imitima ibiri, nuko ahitamo gukurikira indamu  ngo akomeze yemerwe kandi yubahwe n’abanzi b’Imana ku…

UMURIMO YESU AKORERA AHERA CYANE (IGICE CYA MBERE)

Ingingo y’ubuturo bwera bwo mu ijuru n’ibibukorerwamo ni icyigisho gikomeye muri Bibiliya (Abaheburayo 8:1), cyane cyane mu butumwa bwa malaika wa gatatu no mu mibereho y’umukristo nyakuri. Ni icyigisho gihishura inama y’agakiza n’urukundo rutarondoreka Imana yakunze umunyabyaha. Ni kigari cyane. Ubu tukimenyaho agace, ubumenyi bwacyo buzakomereza mu ijuru (1 Abakorinto 13:9-13). Mbere y’uko umuntu amenya…

GAHUNDA NZIZA NO KUBAHA ITORERO RY’IMANA

“Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda…” 1 Abatesalonike 5:14 “Usuzuguye ubutegetsi bw’itorero, aba asuzuguye ubutegetsi bwa Kristo ubwe.”  JC 806; DA 805 Kwemera gucyahwa “Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.” Imigani 15:5 “Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu, Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza, Mbitewe no…

KWIHANA NO KUTANINIRA UMUTIMANAMA

Kwihana   “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imigani 28:13 “Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa.” Abaroma 2:5 “Igihe cyo kuziba icyuho cy’ubunenganenzi bw’igihe cyashize. Mureke habeho ikangura ry’urukundo rwa mbere n’umuhati wa kera uhembuke. Mukoresheje kwatura nimushake abo mwirukanye kandi…

AKAGA KO GUTUKA UMWUKA WERA

“Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.” Abefeso 4:30   “Abantu benshi ubu bishyize mu nzira yo gutuka Umwuka Wera w’Imana no gusuzugura ibyo bemejwe n’umutimanama. Bajya ku ruhade rubi babyihitiyemo. Bigomeka ku Mana. Bakandagirana imbabazi z’Imana, bagakerensa ubutabera bwayo. Baguye ikinya mu by’Umwuka; atari uko batashobora kwiyegurira Imana,…

INDWARA YA KANSERI

Kanseri ni imwe mu ndwara zihangayikishije isi ya none kandi iri gukwirakwira bwangu. Mu wa 1990, Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (OMS) wabonye ko ku isi hari abantu 1.520.000 bari bayirwaye, nyamara ngo nyuma y’imyaka 20 gusa, ni ukuvuga mu wa 2010, icyagati (moyenne) cy’abayirwaye cyagombaga kuba ari 30.000.000. Ni yo mpamvu mubona kanseri idatinya umukuru n’umuto,…

Amategeko Yesu yakuyeho ni ayahe ?

Amategeko 10 (Décalogue) n’amategeko y’imihango (Loi cérémoniale) ni ayahe Yesu yakuyeho? Bitewe n’uko hari abantu bakunda Imana kandi bari mu rujijo, birakwiye ko iyi ngingo isobanurwa neza. Hagati y’urusobe rw’amajwi y’akajagari atera urujijo avugirwa mu madini, harimo abavuga ngo : Amategeko yavuyeho Abandi bati « Twakijijwe n’ubuntu » Abandi ngo «Ntitugitwarwa n’amategeko» Abandi bakavuga bati «Uwiringira imirimo itegetswe…

BIMWE MU BIRANGA UMUNTU W’UMUKIRANUTSI

Ingingo ya 1 : Ubukristo mu rugo Umuntu wese ugize umuryango agomba kuba umuhanga mu gushaka amahoro, umushyikirano, impuhwe n’umunezero, binyuze mu gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana, kwatura ibyaha, kwihanganirana no kubabarirana, umuntu wese akabihera mwabo. (Gutegeka 6:6-9; Zaburi 128:1-4; Itangiriro 28:18). Iya 2 : Kubana neza n’abandi Shaka uburyo bwatuma byanze bikunze ubana neza n’abo muturanye.…

ICYATSI CYITWA THYME

Icyatsi cyitwa Thyme : iki cyatsi gitera kwihagarika neza kandi cyica imyanda y’indwara zo mu nzira yo kwihagarika. Iki cyatsi cyitwa time gikora n’ibindi byinshi, cyongera imbaraga mu mpagarike y’umuntu yose. Kera abantu bo mu Misiri babisigaga intumbi ngo zitabora nyuma byagaragaye ko ikiza indwara zo kubora mu ngingo z’umuntu. – Time yica mikorobi y’igituntu…

GUTANGA ICYITEGEREREZO CYO KWITEGEKA

Imbere y’inshingano yo kurera, buri murezi wese aba ahanganye n’akarande, indemano, akarere, uburere n’imirire. Ibi ni inkomyi zikomeye k’urera n’urerwa. Ni cyo gituma buri wese ukora uyu murimo agomba kumenya kwigenzura no kwitegeka. Bitabaye ibyo warambirwa ugaterera iyo, wacika intege ukadohoka, wakwihōrera ndetse ushobora no kwangiriza. “Icyitegererezo cy’ababyeyi cyo kwitegeka ni ingezi: Bamwe mu babyeyi…

Bibiliya ntiyemera ivanguramoko

Bibiliya ntiyigeze yigisha cyangwa ngo ishyigikire ivanguramoko.  «Kandi yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose». Ibyakozwe n’Intumwa 17:26. «None ntihakiriho umuyuda cyangw’umugiriki; ntihakiriho imbata, cyangw’uw’umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangw’umugore : kuko mwese mur’umwe muri Kristo Yesu. Ubwo mur’aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nkuko byasezeranijwe. » Abagalatiya 3 :28-29…

KURWANYA INDWARA

“Kwikingira indwara: igarama rimwe ryo kwikingira indwara iruta amagarama 1000 yo kwivuza.” Secrets pour une vie saine p. 14 Kwivura ukoresheje: “Kuruhuka, kunywa no kwiyuhagira amazi, gukoresha umubiri, kwiringira Imana, kwirinda, kota izuba Umwuka wa ogisijene, indyo yuzuye. » Secrets pour une vie saine p 18 Iyi ni yo miti twahawe n’Imana iri hafi ya buri…