IBYO KUZIRIKANWA KU NGINGO YO GUTSINDISHIRIZWA

IBYO KUZIRIKANWA KU NGINGO YO GUTSINDISHIRIZWA “Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.”Abefeso 5:17-18 Ntidutsindishirizwa n’imirimo nubwo nta watsindishirijwe ngo abure imirimo “Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki?Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka?Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta…

UMUNTU W’IMANA MU MINSI IHERUKA

IKI NI ICYIGISHO CYATANZWE NA  NTAKIRUTIMANA EMMANUEL MURI MUHABURA INTEGRATED POLYTECNIQUE   Wakwibaza ngo ni inde utari uw’Imana? Igisubizo ni iki ngo ntawe. Kuko ababi n’abeza ni Yo yabaremye. Iyo wabyawe ubwa kabiri ni ho uba ubaye uw’Imana nyawe, iyo wihannye ukatura ibyaha, no kubireka uba ubaye umwana w’Imana nyawe. “Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka…

UBUKRISTO BUZIMA IMANA YEMERA

Iki ni icyigisho gisoje mu materaniro ari kubera muri MUHABURA INTEGRATED POLYTECNIC Mu busanzwe habaho ibintu bizima n’ibyiganano, rero muri iki cyigwa turarebera hamwe ubukristo buzima Imana yemera. “Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.”  Matayo 5:8 Umutima uvugwa hano si wawundi utera maraso ahubwo ni umutima umuntu yizeza. Abantu bakenewe kandi bazabona Imana…

ICYO TWIGIRA KURI ELISA

Elisa ni we muhanuzi w’amahoro wagaburiye abanzi b’igihugu cyabo igihe bari bagiteye kandi ari we bashaka cyane (2 Abami 6:8-23), ariko ntiyabuze guhamagaza idubu zikica abana bigize ibyigomeke bo muri Isirayeli igihe bamusuzuguraga bamuserereza.   “Elisa yari umuntu w’umugwaneza ufite umutima w’imbabazi; ariko yashoboraga no gukariha nk’uko bigaragarira mu byo yakoze mu nzira ijya i…

AKAGA KO GUTUKA UMWUKA WERA

“Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.” Abefeso 4:30   “Abantu benshi ubu bishyize mu nzira yo gutuka Umwuka Wera w’Imana no gusuzugura ibyo bemejwe n’umutimanama. Bajya ku ruhade rubi babyihitiyemo. Bigomeka ku Mana. Bakandagirana imbabazi z’Imana, bagakerensa ubutabera bwayo. Baguye ikinya mu by’Umwuka; atari uko batashobora kwiyegurira Imana,…

BIMWE MU BIRANGA UMUNTU W’UMUKIRANUTSI

Ingingo ya 1 : Ubukristo mu rugo Umuntu wese ugize umuryango agomba kuba umuhanga mu gushaka amahoro, umushyikirano, impuhwe n’umunezero, binyuze mu gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana, kwatura ibyaha, kwihanganirana no kubabarirana, umuntu wese akabihera mwabo. (Gutegeka 6:6-9; Zaburi 128:1-4; Itangiriro 28:18). Iya 2 : Kubana neza n’abandi Shaka uburyo bwatuma byanze bikunze ubana neza n’abo muturanye.…

GUTANGA ICYITEGEREREZO CYO KWITEGEKA

Imbere y’inshingano yo kurera, buri murezi wese aba ahanganye n’akarande, indemano, akarere, uburere n’imirire. Ibi ni inkomyi zikomeye k’urera n’urerwa. Ni cyo gituma buri wese ukora uyu murimo agomba kumenya kwigenzura no kwitegeka. Bitabaye ibyo warambirwa ugaterera iyo, wacika intege ukadohoka, wakwihōrera ndetse ushobora no kwangiriza. “Icyitegererezo cy’ababyeyi cyo kwitegeka ni ingezi: Bamwe mu babyeyi…

Bibiliya ntiyemera ivanguramoko

Bibiliya ntiyigeze yigisha cyangwa ngo ishyigikire ivanguramoko.  «Kandi yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose». Ibyakozwe n’Intumwa 17:26. «None ntihakiriho umuyuda cyangw’umugiriki; ntihakiriho imbata, cyangw’uw’umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangw’umugore : kuko mwese mur’umwe muri Kristo Yesu. Ubwo mur’aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nkuko byasezeranijwe. » Abagalatiya 3 :28-29…

IVUGURURA MU MUTIMA

Iyo ivugurura rigeze mu mutima umuntu yubaha Imana kandi akayikorera abikuye ku mutima. “Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.” IBYAKOZWE 24:16 “Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya…Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira…

Kugira Imana nyambere muri byose

Kugira Imana nyambere muri byose Imana yaraturemye, ducumuye iraducungura, iyo dushaka kuyumvira iduha imbaraga y’Umwuka Wera, twakwiyemeza kuyikorera ikaduha abamalayika bo kudufasha. Umuntu usobanukiwe n’ubwiru yiyemeza kuba uw’Imana iby’isi ntibyongere kumutwara ingamira. Yanga ubunebwe ariko mu mwete wo gukora ibye ntibimubuza kugira Imana nyambere. “Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza…

KWITA KU BAKENE N’ABATISHOBOYE

Muri gahunda yaguye y’Imana, umuntu wese witwa uwayo agomba kwita ku bo arusha ubushobozi. Iryo ni itegeko n’ihame ry’izahabu rigenga abakiranutsi. “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari byo mubagirira namwe: kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuzwe” (Matayo 7:12). Kuko “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura…

IBIBAZO BITATU UMUNTU WESE UFITE UBWENGE AGOMBA KWIBAZA

Muraho bene data tubaramukije mu izina rya Yesu ngo Uwiteka abahire kandi abahe Umugisha! Mwese mumenye ko turi ku isi tutarahishyize. Hari uwaturemye, turi umutungo we bwite.  “Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge” 1Abakorinto 6:19 Twishimire rero ko Ajya kuturema yaduhaye ubwenge butekereza akaturutisha ibindi biremwa, ariko kandi kubaho utibaza impamvu uriho n’icyo usabwa mu minsi uzamara,…