UMWIGISHA: SEBUTEGE Michael

Inzira z’Uwiteka ziratunganye rwose!
Nubwo inzira z’Uwiteka zihora zitunganye, dusabwa kuzitunganya kuko nyuma zaje guhindanywa.
Iyi ni inshingano duhabwa ni Ijambo ry’Imana aho rigira riti: ‘Mutunganye inzira z’Uwiteka mugorore inzira ze.’Luka 3:4
Inzira z’Uwiteka zisanzwe zitunganye ariko abantu bagashaka uko bayobya abantu mu kuzigoreka. Abantu bajya bazana utuyira iruhande rw’inzira isanzwe kandi akenshi utwo tuyira tuyobya abantu.

No mu myizerere abantu bagiye bazana utundi tuyira kandi hasanzwe izindi nzira ziboneye z’Uwiteka.
UKO ABANTU ABGIYE BAGOREKA INZIRA Z’IMANA:

‘Abantu bishakiye ibihimbano byinshi.’ (Umubwiriza 7:29)
Amabwiriza Uwiteaka yashyizeho abantu barayirengagije

Imana Irababwira iti: ‘Garuka muri ya nzira nyabagendwa (Yeremiya 31:21)
‘Nimuhagarare mu nzira mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ariyo munyuramo.’(Yeremiya 6:16)
IBYO TUGOMBA KUZIRIKANA: -Umuntu siwe wihangira inzira ahubwo arahagarara akabaza.
-Kubaza si ubujiji ahubwo ubujiji ni ukujya mubyo utazi kandi utabajije.

Iyo ushaka kubaha Imana urabaza nk’uko Daniel yabajije (Daniel 12:8) ndetse n’uko abigishwa ba Yesu nabo babajije (Matayo 24:3).
Ariko umuhanuzi akomeza agira ati: ‘Abantu barahakanye bati iyo nzira ntituzayinyura.’

KUYOBOKA IMANA NK’UKO UMUNTU ABISHAKA NI IKIBAZO!
Abatambyi bataye umurongo bakorera Imana uko bashaka maze Ibaka umurimo
Imana yahagurukije Yohana ngo aze ategurize Yesu kuko abatambyi bari basanzweho ariko baragoretse inzira z’Uwiteka.
‘Abatambyi bari barasuzuguye izina ry’Uwiteka, bahindanya inyigisho kimwe n’ibitambo.’(Malaki 1:6-11)
Igitambo cyagombaga kuba ari icyera; kitagira inenge ariko abatambyi batangiye kujya babishakamo inyungu, bakarya inyama zabyo,…
Abatambyi mu guhindanya ibitambo bari bamaze guhindanya igitambo cya Kristo.
Bashyizeho gahunda bazajya baboneramo kwirira no kwinywera uko byagenda kose.

‘Imana yababwiye ko kubwo kutita ku itegeko ryayo igiye kubavuma.’ Malaki 2:1-9
Imana yari yarashyizeho abatambyi ariko iki gihe bari bamaze guca ukubiri n’umugambi wayo.
Ibi byatumye ihagurutsa intumwa yo kuba umugisha kuri rubanda ari bwo butumwa bwa Yohana.

‘Urubanza rutabera ruzaba mu butayu (Aho mu butayu ni wo murimo wa Yohana) Yesaya 32:16

JC (Uwifuzwa ibihe byose), p. 81= Yohana yagombaga gusanganya imitima y’abana n’iya ba se kugira ngo ategurire Yesu ubwoko bwiteguye kumwakira. Mu gutegura abantu ngo bitegure Yesu aje bwa mbere, ashushanya abantu bazakora bateguriza abantu kugaruka kwa Kristo kwa kabiri.
‘Aba bantu ntibazaba mu nama z’Imana, ntibazandikwa hamwe n’abana b’Imana kandi ntibazahabwa ku ngororano z’abana b’Imana’. Ezekiel 13:8

Umurimo w’ubugorozi ni ukongera gutunganya inzira zagoretswe n’abantu nk’uko abatambyi bari baraciye ukubiri n’umugambi w’Imana.
‘Imana irashaka umuntu naho yaba umwe’ (Yeremiya 5:1).
Abantu bakwiriye kwerekwa Ijambo ry’Imana nk’umucyo rukumbi utuma abantu bagaruka
‘Hariho kwizera kumwe, umubatizo umwe, itorero rimwe,..’ Abefeso 4:3

Mu mazina menshi y’amatorero menshi ari ku isi hari itorero dukwiriye gushakira mu Ijambo ry’Imana. Iri torero iyo rifite Imana imwe, n’ibindi byose ribikora kimwe.

TUGOMBA KUMENYA IMANA, UKO BAYUBAHA, N’UKO UYUBAHA ABA AMEZE

Ibihamya by’itorero, V3, p.48: ‘Yesu yari umucyo w’isi kera nan’uyu munsi. Uko amategeko y’Imana yari akwiye kubahwa mu bihe bya kera niko n’ubu akwiriye kubahwa mu buryo budakebakeba.’
Ingero:
-Niba Imana yarategetse ko babatiza mu mazi menshi nan’uyu munsi niko biri (Yohana 3:23).
-Niba Imana barayisengaga bapfukamye n’uyu munsi niko bikwiriye kugenda (Yesaya 45:23).
PR (Abami n’Abahanuzi), p.31= Dukwiriye gusenga Imana dupfukamye tukayibwira amakene yacu. Petero, Pawulo, Esira, Daniel n’abandi bose bagiye bapfukama igihe babaga basenga.
Gusenga kose Imana ntibyemera (Hari ibyo Imana yita kuribata Yesaya 1:12).
Aho gusengera n’isaha yo gusenga aba ari ibyera.

Gukorera Imana nk’urucuruzo nabyo Imana ntibyemera. Imana yari yarahaye abalewi ubuturo bwera ngo bubatunge ariko siko bimeze ubu kubera umurimo bari bafite kandi hari amahame yabagengaga.
Ijambo ry’Imana rivuga ko icyacumi cyahabwaga umulewi, umusuhuke ndetse n’umukene.

Pawulo abivugaho yavuze ko adakorerera Imana ibihembo ndetse na Petero abazwa ibyo abarekeshejwe ibyabo no kumukurikira bazahembwa nta mushahara Yesu yaseseranye.

Ibihamya by’itorero, V3, p. 214 herekana ingaruka zo kutumvira Imana by’ukuri:
-Kunangirwa umutima
-Umutima ujya kure y’Imana
Kwirengagiza kugendana n’amahame y’Imana muri buri kantu kose bibyara:
-Kutagera ku ntsinzi
-Kureka kwizera
-Uba wiyambuye Ubuntu bw’Imana
-Uwa wishyize ku rubuga rw’ibishuko
-Imirimo yose ugiyemo uba umunyamafuti
‘Kudakiranuka mu tuntu duko Imana yategetse uba wishyize mu kaga ko kudakiranuka no mu bikomeye.’

Ubuntu bw’Imana bwahinduwe business, gusengera abantu bikishyuzwa n’ibindi nk’ibyo Imana ntiyabishyiraho ikimenyetso cyayo.

Abantu basigaye bahangara gupfobya amwe mu mategeko y’Imana cyangwa bikavugwa ko yavuyeho.
Yesu ntiyateganije ko habaho urwego rw’umukuru uruta abandi ku isi (Matayo 23:8-10).

Muby’Imana ta mwanya wo gupiganira umwanya w’ubuyobozi kuko Yesu ari we muyobozi.
Umurimo w’ubugorozi ukwiriye guhanagura ibishingwe byazanywe mu myizerere; mu gutura, mu gusenga,…
Ibihamya by’itorero V3, p.286= Imicyo mihimbano izaduka abantu bagire ngo ivuye mu ijuru kandi imitima myinshi izahungabana.
Mbese ni iki cyagoboka isi muri iki gihe cy’umwijima?

Ubugorozi nibwo bugomba kuba umuti nk’uko byabayeho mu binyejana byahise.
Benshi barabupfobya ariko igiti giheshwa agaciro n’uko cyera imbuto nziza.
TS (Intambara Ikomeye), p. 192=Nta yindi gahunda igenga kwizera keretse ijambo ry’Imana. Rirakomeye kandi ntirinyeganyega.
TS (Intambara ikomeye) p.312= ‘Iyo itorero riguye rishyiraho amategeko yayo bikarangira n’ay’Imana yashyizeho bayakuyeho.’
Mu bijyaniranye no kwizera Bibilia nirwo rufatiro.
‘Umurimo w’ubugorozi ni nk’umukubuzo ugomba gukoreshwa mu myizerere ugakuraho ibidatunganye hifashishijwe Bibilia.’
TS (Intambara ikomeye) p.244= Amategeko n’amabwiriza y’Imana ntagomba kugarukira mu biterane ahubwo agomba no gufata umwanya mu mitima ihana y’abantu maze buri wese akibona nk’uwambaye ubus imbere y’Imana.
Ntawe ufite igisubizo cy’uko itorero ry’Imana rigomba kuba rimeze keretse Biblia.
‘Ubugorozi ntibwarangiranye na Luther nk’uko bamwe babyibwira ahubwo buzakomeza kugeza ku iherezo ry’amateka y’isi. Luther yari afite umurimo wo kumurikishiriza isi umucyo Imana yamuhishuriye ariko ntiyari afite umucyo wose. Kuva icyo gihe umucyo ntiwigeze urekeraho kwiyongera mu nyandiko zera.’(TS, 158)

Ibihamya by’itorero, V2, p.247= Iyo abantu birengagije umucyo, bakirengagiza umuburo ntakindi kiba gisigaye keretse kurimbuka.
Mureke tugendere mu mucyo w’Uwiteka kandi azatuma dusohora amahoro mu izina rya Yesu.
Amen.